Ashish J. Thakkar ni rwiyemezamirimo ukomoka mu Rwanda. Niwe washinze Mara Group na Mara Foundation, akaba ari nawe washinze Atlas Mara Limited . Thakkar akaba yavukiye mu Bwongereza, ariko yimukira muri Afurika y'Iburasirazuba akiri ingimbi mbere yo gushinga Mara Group, ihuriro ry’Abanyafurika, afite imyaka 15. [1] Ibikorwa bya Mara Group nishoramari bikorera m'ubihugu bigera 22 by'Afurika. [2] Ni umwanditsi w'Intare Ikanguka, Ibyabaye mu gitangaza cyu bukungu bwa Afurika .
Thakkar ni umwe mu bagize ihuriro ry’ubukungu bw’isi ku bayobozi bato ku isi, [3] kandi yashyizwe ku rutonde rw’ikinyamakuru Fortune ku rutonde rwa mbere imunsi 40 y’imyaka 40 muri 2013. Yahawe igihembo cya Base Leadership Award mu birori bya MTV Africa Music Awards 2014 . [4] ikinyamakuru Esquire y'amwise umuntu w’umwaka wo mu burasirazuba bwo hagati muri 2016. [5]
Muri 2015, Thakkar yagizwe Umuyobozi w’Inama y’umuryango w’abibumbye ishinzwe kwihangira imirimo ku isi naho muri 2017, agirwa umuyobozi w’itsinda ngishwanama ry’urubyiruko rwa Perezida muri Banki nyafurika ishinzwe iterambere;